Indirimbo Zikundwa Open in the app

#73

Narabohowe nkurwa mu byaha

Impimbano· Fr Fernand & Sr Adoline

Couplet 1

Narabohowe nkurwa mu byaha, Wampinduy’ uwawe Yesu. Non’ Ubushake bwawe bumbeho, mpore hafi yawe Mukiza.

Refrain

Hafi yawe Yesu, niho nshaka kuba! Nyigiza hafi ku Musaraba, mpore hafi Yawe.

Couplet 2

Nari kure cyane mu mwijima, Umbony’ unkuramo Yesu. Non’ubu Umboneze ngukorere, mpore hafi yawe Mukiza.

Refrain

Hafi yawe Yesu, niho nshaka kuba! Nyigiza hafi ku Musaraba, mpore hafi Yawe.

Couplet 3

Unyigish’ Inzira yawe Mwami, wagur’ umutima wanjye. Maze mpore nkunezez’ iteka, Tuzabane mw’Ijur’ Iwawe.

Refrain

Hafi yawe Yesu, niho nshaka kuba! Nyigiza hafi ku Musaraba, mpore hafi Yawe.

Couplet 4

Unshoboze Mwami kuba maso, mpore niteguye Yesu. Maze nutwar’ Umugeni wawe, nanjye nzabe nd’umwe muri bo.

Refrain

{Hafi yawe Yesu, niho nshaka kuba! Nyigiza hafi ku Musaraba, mpore hafi Yawe.} x2