#64
Sinduta abahanuzi
Impimbano
Couplet 1
Wa mwanzi wanjye we ntunyishime hejuru, nawe mubiri wanjye ntunyishime hejuru. Sinduta Abahanuzi, sinduta n’Intumwa. N’Abera bambanjirije, aha niho baciye.
Refrain
Ni koko ndarira ariko nzanezerwa, n’igihe gito gusa vub’aha nkaruhuka. Nacishijwe bugufi, nahinduts’ urwamenyo. Hanyum’ iyo nsuzuguwe, mpitamo kunezerwa.
Couplet 2
Nang’ icyaha n’igisa nacyo mur’iyi si, naho cyaba gikomoka ku nshuti magara, haricyo mparanira n’ugutaha mw’Ijuru, {Kandi namenye yuko nta cyaha kizabayo.} x2
Refrain
Nah’ unshaka wa si we sinkukunda na gato, nuk’ unkure mub’ ushaka nd’umugenzi mw’iyi si. Umbabaze bwa nyuma, vub’aha nzitahira. {Wowe n’abo wononye, muzashya murimbuke.} x2
Couplet 3
Ndabona kw’iherezo ryanjy’ ari bugufi, ndimo nditegurira kwisangira Yesu. Nta gihe gisigaye Umwam’ Akagaruka, ndi kumwe na za Ntwari tuzaba tunezerewe.
Refrain
Komera wa Ntwari we ukomere ushikame, wemeye kubabazwa ni kubw’ Umusaraba. Nta rugamba rworoha ariko rurashira, {Yerusalemu nziza dor’ iratwegereye.} x2
Couplet 4
Nzanezerwa mpimbarwe ni ngera mw’Ijuru, ubw’amaso yanjy’ azabona Umwami Yesu. Icyakora simbizi uko bizamera, {ntegereje nizeye gutaha mw’Ijuru.} x2
Refrain
Mukiza wanjye Yesu ni wowe niringira, nkir’ ino mur’ iyi si mpanz’ amaso wowe. Nta wund’ uzandengera ndimo ndwan’ Intambara, {nzakomeza nshikame kugeza nitahiye.} x2