#50
Umunsi umwe
Impimbano
Couplet 1
Umunsi umwe nari kure mumanga; umunsi umwe Yesu yaje aje kunshaka; ampamagaye nditaba ndamwumvira; n’ubuntu nkesha ineza ye n’imbabazi {none ubu mbarizwa mu ntama zawe.} x2
Couplet 2
Umunsi umwe nababariwe ibyaha byanjye; umunsi umwe nawe wababariwe ibyawe; turahimbaza Yesu waducunguye; turaririmba agakiza yatugeneye {kugeza turangije Urugendo rwacu.} x2
Couplet 3
Umunsi umwe tuzimuka muriri cumbi; umunsi umwe Yesu azaza kutujyana; uzaba uhari cyangwa se uzasigara? Hazaba ibyishimo ndetse n’amarira {amahitamo ni none ntabwo ari ejo.} x2
Couplet 4
Umunsi umwe tuzagororerwa ikamba; umunsi umwe tuzahanagurwa amarira; mfite amatsiko y’uwo munsi n’ugera; tuzanezererw’ubudatandukana {ese nawe wumva ukumbuye gutaha.} x2
Couplet 5
Halleluya halleluya halleluya; uwo twategereje agiye kuza; Halleluya turi hafi kugerayo; Halleluya dutegereje kwambuka {twitegure tube maso ntazatinda.} x2