#48
Urugendo
Impimbano
Refrain
{Nubona Urugendo ruba rurerure jya wibuka ko narwo rwenda kurangira.} x2
Couplet 1
Ese koko wumva urambiwe gukomeza kandi twaritugiye gusoza urugendo? Hakurya Igihugu tujyamo ndakireba, ibuka Henoki wamaze magana atatu. (x2)
Refrain
{Nubona Urugendo ruba rurerure jya wibuka ko narwo rwenda kurangira.} x2
Couplet 2
Urambiwe n’ibigeragezo munzira bituma udatera umutaru murugendo? ibuka ukuntu Yobu yatsinze kakahava, kandi byose byarangiranye n’igororerwa. (x2)
Refrain
{Nubona Urugendo ruba rurerure jya wibuka ko narwo rwenda kurangira.} x2
Couplet 3
Ujya wumva amajwi akongorera munzira, akwihebesha ko udashoboye gukomeza? komeza erega nturi wenyine munzira,mwibutse ko i Golgota yabirangije. (x2)
Refrain
{Nubona Urugendo ruba rurerure jya wibuka ko narwo rwenda kurangira.} x2
Couplet 4
Ubabajwe nabo mwagendanye munzira kandi batabona iherezo ry’urugendo? humura Umwami niwe ukuyobora inzira, ntukebaguzwe wowe komeza urugendo. (x2)
Refrain
{Nubona Urugendo ruba rurerure jya wibuka ko narwo rwenda kurangira.} x2
Couplet 5
Ndabahumuriza nshingiye ku isezerano iryo Umwami wacu Yesu yadusezeranye,namara gutegura aho yadusezeranye ubwo azaherako agaruke kutujyana. (x2)
Refrain
{Nubona Urugendo ruba rurerure jya wibuka ko narwo rwenda kurangira.} x2