#19
Ndaririmb’ urukundo rw’umukiza
Impimbano
Couplet 1
Ndaririmb’ Urukundo rw’Umukiza, ndatur’ Ineza agira mu Mbabazi ze nyinshi zidashira, njye zampesheje Agakiza.
Refrain
Ndaririmba, Ndamushima Ndamamaz’ Imbaraga ze. Habe mw’isi no Mw’ijuru nta zina nk’iry’ Umukiza.
Couplet 2
Nari mu byaha byinshi nta Gakiza, isi nibyayo bimboshye nta Mahoro habe n’ Ibyiringiro. Ambabariye ankuramo.
Refrain
Ndaririmba, Ndamushima Ndamamaz’ Imbaraga ze. Habe mw’isi no Mw’ijuru nta zina nk’iry’ Umukiza.
Couplet 3
Nkukw’ inyoni iririmba mu gitondo, nzajya ndirimb’ Umukiza, Mu Bwiza Bwe bw’Iteka budashira. Nzajya ndirimb’Ubwiza Bwe.
Refrain
Ndaririmba, Ndamushima Ndamamaz’ Imbaraga ze. Habe mw’isi no Mw’ijuru nta zina nk’iry’ Umukiza.
Couplet 4
Njye namubonye ndushye ndemerewe, maze kuvubwo Angir’ uwe. Sinkiganyira hoya sinkiheba, kuko ndi Mubiganza bye.
Refrain
Ndaririmba, Ndamushima Ndamamaz’ Imbaraga ze. Habe mw’isi no Mw’ijuru nta zina nk’iry’ Umukiza.
Couplet 5
Yanyogororeye mw’ijwi rye rituje ati uruwanjye witinya. Naho imyambi y’Umwanzi yakurasa, Njye nd’Ingabo igukingira.