Indirimbo Zikundwa Open in the app

#17

Intwari ku rugamba

Impimbano· Fr NGARAMBE

Couplet 1

Mana ya Aburahamu Isaka na Yakobo; Mana ya Daniel Dawidi na Yosuwa; {Mana yacu ushimwe kuko wadutsindishirije} x2

Couplet 2

Waratubwiye uti sinzabasiga mwenyine; Waratubwiye uti ndagiye ariko nzagaruka; Uti nzabana namwe iteka ryose; {Mwami wacu ushimwe kuko utadutereranye} x2

Couplet 3

Umwanzi yatugabyeho ibitero simusiga; Kugirango arebe uko yadukura munzira; {Mwami wacu yibagiwe ko ntarugamba ujya unanirwa } x2

Couplet 4

Ubu Umwuka wera niwo uyobora itorero; Ubu abera bose bateranirijwe hamwe; {Mwami wacu ushimwe kuko utadusize twenyine} x2

Couplet 5

Bamwe mubo twatangiranye uru rugendo; Bo tubona bamaze kugera iyo bajya; {Mwami wacu twe twifuza kuruhukira mu gihugu} x2

Couplet 6

Haleluya Haleluya haleluya; Nimuririmbe mwese mwitere hejuru; Imana yacu yakoze ibikomeye muri twe; {Haleluya haleluya haleluya Maranatha!} x2