#14
Nzikomeza ku rutare niho har’ ubuhungiro
Impimbano
Couplet 1
Nzikomeza ku Rutare niho har’Ubuhungiro, niho ntazanyiganyizwa mpaboner’ Uburuhukiro.
Refrain
Nkomeza Mwami wanjye, Umpishe mu Mababa yawe. Nkomeza Mwami wanjye, nanjye nzitwe intwari yawe by’ukuri.
Couplet 2
Umwijima n’uba mwinshi, nzikomeza ku Rutare. Azamurikira hose, ngendere mu bwiza bwe bwinshi.
Refrain
Nkomeza Mwami wanjye, Umpishe mu Mababa yawe. Nkomeza Mwami wanjye, nanjye nzitwe intwari yawe by’ukuri.
Couplet 3
Ninagira intege nke cyane, nzikomeza ku Rutare, Azanyongerer’ imbaraga ngir’umwete kubw’Ubuntu bwe.
Refrain
Nkomeza Mwami wanjye, Umpishe mu Mababa yawe. Nkomeza Mwami wanjye, nanjye nzitwe intwari yawe by’ukuri.
Couplet 4
Naho haz’Intambara nyinshi, nzikomeza ku Rutare. Azandwanirira ndabizi, ngende nesha kubw’Izina rye.
Refrain
Nkomeza Mwami wanjye, Umpishe mu Mababa yawe. Nkomeza Mwami wanjye, nanjye nzitwe intwari yawe by’ukuri.
Couplet 5
Ndashimira cyan’Urutare, kuko rwamenetse ku bwanjye. Kandi rwamberey’ Ubwihisho, ndahimbaz’ Imbaraga zarwo.