#10
Mutima wanjye himbaza Imana Haleluya
Impimbano
Refrain
{Mutima wanjye Himbanza Imana Halleluya.} x2
Couplet 1
Mucyanya kibisi (Halleluya) niho Umwami wanjye andagira; kumazi adasuma (Halleluya) niho Umwami wanjye anyuhira.None rero…
Refrain
{Mutima wanjye Himbanza Imana Halleluya.} x2
Couplet 2
Iyo ntentebukiwe (Halleluya); Umwami ansubiza imbaraga; iyo nayobye inzira (Halleluya); Umwami niwe unyobora. None rero…
Refrain
{Mutima wanjye Himbanza Imana Halleluya.} x2
Couplet 3
Iyo navuye nikure (Halleluya) jye ndashima Umwami wankuyeyo, narimeze nk’impabe (Halleluya) ntazi iyo mvuye niyo ngana. None rero…
Refrain
{Mutima wanjye Himbanza Imana Halleluya.} x2
Couplet 4

Couplet 5
Iyo nasumbirijwe (Halleluya) Umwami niwe undasanira, imbere iyo ntagera (Halleluya) Umwami niwe umvuganira. None rero…
Refrain
{Mutima wanjye Himbanza Imana Halleluya.} x2
Couplet 6
Umwuka n’umugeni (Halleluya) barahamagara ngo ugaruke; nanjye icyo ngusaba (Halleluya); kuri uwo munsi nzabe mpari. None rero...