Indirimbo Zikundwa Open in the app

#436

Ubwo nagendaga ndemerewe

Gushimisha

Couplet 1

Ubwo nagendaga ndemerewe, sinari nz’ubw’icyo ntekereza. None ubu, maze kwihitiramo: Mpisemw’ Umucunguzi.

Refrain

Tekereza, nimutekereze! Mbes’ iryo Jamho muryitayeho? Mwibaze, muhitemo!

Couplet 2

Mbeg’Urukundo rw’Umwami Yesu! Aradukunda tudakwiriye. Ubu ngub’ Arabahamagara: None, nimuhitemo!

Refrain

Tekereza, nimutekereze! Mbes’ iryo Jamho muryitayeho? Mwibaze, muhitemo!

Couplet 3

Ntangajwe cyane n’Imbabazi ze: Ni zo zatumy’ Anyitangirira; Kandi ngiheze mu Mwijim’ ubwo, mvanwamo n’Umucyo We.

Refrain

Tekereza, nimutekereze! Mbes’ iryo Jamho muryitayeho? Mwibaze, muhitemo!

Couplet 4

Emera nawe kwihitiramo! Imur’ Umwanz’ uguhemukira: Wimik’ ahubw’ Umukiza wawe! Nta wakez’abo bombi.

Refrain

Tekereza, nimutekereze! Mbes’ iryo Jamho muryitayeho? Mwibaze, muhitemo!