Indirimbo Zikundwa Open in the app

#427

Urukundo rwa Yesu

Gushimisha

Couplet 1

Urukundo rwa Yesu koko rwatugezeho, rudukura mu kaga ko gukund’ iby’iyi si.

Refrain

Yes’Arakiza: (x3) Ni We Wankijije.

Couplet 2

Mwemeye kw’Abakiza, mukabambanwa na We. Yes’Azabajyan’i We, mu Bwiza budashira.

Refrain

Yes’Arakiza: (x3) Ni We Wankijije.

Couplet 3

Abahaw’Umwuka We, mugahinduka bashya, mujye mumunambaho, muzageze ku gupfa.

Refrain

Yes’Arakiza: (x3) Ni We Wankijije.

Couplet 4

Ariko mbaburire, abajya bigumanya, mbese, muzageza he kutagir’ ibyishimo?

Refrain

Yes’Arakiza: (x3) Ni We Wankijije.

Couplet 5

Reka kwihakirizwa: Abo si bo bakiza! Kandi ntibakwandika mu Gitabo cya Yesu!

Refrain

Yes’Arakiza: (x3) Ni We Wankijije.

Couplet 6

Kwihana s’ubuhanga cyangwa guca mu bwenge, keretse kwanamiza yuk’ur’ umunyabyaha.

Refrain

Yes’Arakiza: (x3) Ni We Wankijije.

Couplet 7

Abakunda kwihana, mukareba Siyoni yo mw’Ijuru ry’Imana, mujye muhishimira!

Refrain

Yes’Arakiza: (x3) Ni We Wankijije.