#415
Turashim’Imana yuko twavukiye ku Ngoma y’Umwami Yesu
Gushimisha
Couplet 1
Turashim’Imana yuko twavukiye ku Ngoma y’Umwami Yesu, Nyir’Imbabazi. Iyo tuvuka ku ngoma ya Satani, none tuba twihebye,
Refrain
Yesu, tugukunde cyane (x3) Kuko Watwitangiye!
Couplet 2
None baba badutapfunir’ itabi, n’amajosi n’amaboko byuzuy’ impigi: Byos’ Umwami Yesu Yabidukuyeho, nukw’ Aduh’ Amahoro.
Refrain
Yesu, tugukunde cyane (x3) Kuko Watwitangiye!
Couplet 3
Dukunde Yes’Udukunda turi bato! Yaturemeshej’ Ijambo ryayo ryonyine; Yaduhaye n’ababyeyi badukunda, batureran’ineza.
Refrain
Yesu, tugukunde cyane (x3) Kuko Watwitangiye!