Indirimbo Zikundwa Open in the app

#381

Yes’Avukiye mw’isi

Gushimisha

Couplet 1

Yes’Avukiye mw’isi, Yakuriye muri yo, Yigishwa n’Imana, Se, gusobanukirw’isi.

Couplet 2

Yesu Yitegereje ubugome bwo mw’isi; Areby’uko bungana, Arababara rwose.

Couplet 3

Nukw’asang’ab’iyi si banze gukiranuka; Bamuyoberwa rwose, bati: Si We Mukiza.

Couplet 4

Yes’Abony’ibyo byose Arabababarira, ngo n’abo Gucungurwa no kubon’ Igitambo.

Couplet 5

Nukw’Amenya kw’Ari We Uwiteka Yatanze kubaber’ Igitambo cyo kubahongerera.

Couplet 6

Ntiyashidikany’ubwo, Yemera guhemurwa, Yiteguzwa n’Imana kudupfir’abo mw’isi.

Couplet 7

Maz’abantu bo mw’isi bamubamba ku Giti, bamubabaza cyane: Ni ko Yadukijije.

Couplet 8

Mwami Yes’Ushimirwe ubwo Buntu Wagize! Wemeye kumbambirwa: Nzahora ngusingiza!