#379
Umutim’ukomerekejwe
Gushimisha
Couplet 1
Umutim’ukomerekejwe, utari womorwa, Ikiganza cyatobowe ni cyo cyawomora.
Couplet 2
Iy’umutim’ uremerewe, hatemb’ amarira, har’umutim’ umwe musa wawuhumuriza.
Couplet 3
Umuns’iy’ababajwe cyane n’icyaha yakoze, Isok’imwe y’Amaraso yamwoz’ akera de!
Couplet 4
Ayo Maraso n’aya Yesu; Cya kiganza n’Icye; Wa mutima w’Imbabazi na wo n’uwa Yesu.
Couplet 5
Utwerek’ibyo biganza bye byatobowe, Mana; Duhungir’ ibyaha byacu mur’izo nkovu ze!