Indirimbo Zikundwa Open in the app

#372

Nyigiza hafi Mwami Yesu

Gushimisha

Couplet 1

Nyigiza hafi, Mwami Yesu; Nyakira, Yesu, nguhungiyeho. Mbumbatiz’ Amaboko yawe, ni ho handutir’ ahandi hose. (x2)

Couplet 2

Nyigiza hafi, Mwami wanjye: Nta turo ryiza nkuzaniy’ubu. Nzany’ umutima wanjye mubi; Uwuhagiz’ Amaraso yawe. (x2)

Couplet 3

Nyigiza hafi y’Uwambambiwe! Nihanny’ ibyaha n’iby’isoni nke. Nzinutsw’ibyo nishimiraga. Ni Wowe nshaka, Yesu Wenyine! (x2)

Couplet 4

Iminsi yose, njye nkwegera, ngez’ ubwo nzager’i Wawe, Yesu. Maze, mu Bwami budashira, nzakubahw’ akaramata, Yesu. (x2)