Indirimbo Zikundwa Open in the app

#365

Mwami nubwo nd’umunyabyaha

Gushimisha

Couplet 1

Mwami, nubwo nd’umunyabyaha, njya mpora nkwinginga: Mana, Wumve gusaba kwanjye, Unze mu mutima.

Couplet 2

Narambiwe gukund’ ibyaha bituma nshumura; Ahubw’ Umwuka wawe Wera ab’ari wo ntunga.

Couplet 3

Kera najyaga nshidikanya: Nta cyo byanyunguye; None nshaka ko tuvugana, nkureba, nkumvira.

Couplet 4

Ndashaka kwaka cyane, Mwami, murikirwa nawe; Umwuka waw’ufash’ uwanjye, nkund’uko Wankunze.

Couplet 5

N’ukuri, Mwam’ubwo niyobya, Washaka wampana, kuk’umutima mubi nk’uyu utabana nawe.

Couplet 6

Kand’Amaraso yawe, Mwami, nzi ko yamviriye. Twuzure rwose, ndabyifuza, uk’Ubinshakira.

Couplet 7

Ni byo nsigaye njya nifuza; Mwami, ndakwinginze, mbeshweho n’Ubugingo bwawe, kubwawe Wenyine.