#357
Ubwo nari nshinjirijwe cyane na Satani
Gushimisha
Couplet 1
Ubwo nari nshinjirijwe cyane na Satani n’ibyaha byanjye, haj’Umwami Yes’Arakomanga, Ati: Kanguk’ unkingurire!
Refrain
Ati: Kingura! Kingura! Nkingurira, nkwinjiremo! Umutima waw’ uranezerwa, Wemeye yuko nkwinjiramo.
Couplet 2
Yarandaritse mu birori bye, ngo dusangir’ ibyiz’Afite; Maze, ndanyurwa, ndamuhimbaza: Sinavug’ibyo Yankoreye!
Refrain
Ati: Kingura! Kingura! Nkingurira, nkwinjiremo! Umutima waw’ uranezerwa, Wemeye yuko nkwinjiramo.
Couplet 3
Ku Rugamba rwanjye na Satani, Yesu ni We Ngab’Inkingira. Kuba muri We byarantinyuye, ajy’Ansubizamw’ imbaraga.
Refrain
Ati: Kingura! Kingura! Nkingurira, nkwinjiremo! Umutima waw’ uranezerwa, Wemeye yuko nkwinjiramo.
Couplet 4
Ni we Mwungeri mwiz’Undagira, nta cyo nkena, ndi kumwe na We. Nd’ino mw’is’itek’ Aranyobora: Nyuma, nzasugira mu Nzu ye.