#355
Nejejwe n’uko nacunguwe
Gushimisha
Couplet 1
Nejejwe n’uko nacunguwe n’Amaraso ya Yesu; Yarankijije: Ndamushima cyane.
Refrain
Haleluya (x3) ku Mukiza Haleluya (x3) Amen.
Couplet 2
Kand’iyo ntewe na Satani, maze ngacik’intege, ninging’ Umwami, na W’Akandengera.
Refrain
Haleluya (x3) ku Mukiza Haleluya (x3) Amen.
Couplet 3
Umutima wanjy’unejejwe n’uko mbony’Umukiza. Nanyuzwe na We, mu mutima wanjye.
Refrain
Haleluya (x3) ku Mukiza Haleluya (x3) Amen.
Couplet 4
Urukundo rw’Imana yanjye runteye kuyikunda: Njya ndwumv’ iteka mu mutima wanjye.
Refrain
Haleluya (x3) ku Mukiza Haleluya (x3) Amen.
Couplet 5
Munezerwe, mushim’Imana, yemw’ abaz’Umukiza; Mushim’ Imana, mwe, rubanda mwese.
Refrain
Haleluya (x3) ku Mukiza Haleluya (x3) Amen.