Indirimbo Zikundwa Open in the app

#351

Yemw’abahung’ Umukiza

Gushimisha

Couplet 1

Yemw’abahung’ Umukiza, ni nd’ubirukana se. Ariko ni We Mushumba Udushak’ intama ze.

Couplet 2

Nkuk’umwunger’ ajy’ashaka, iyazimiye yose, uko ni ko Yesu Yaje ngw’Adupfir’ Intama ze.

Couplet 3

Mudatiny’ibyaha byanyu: Amaraso ya Yesu, Ayamenekeye twese; Ni y’abyeyura byose!

Couplet 4

Naho byaba byinshi bite, bikabaremera, Umukiza wacu Yesu ntazabyibuk’ ukundi.

Couplet 5

Yemw’abifuz’ Ubugingo butazashir’ iteka, ntimugir’undi musanga: Yes’Arabiteguye!

Couplet 6

Mwi gukund’ibyaha byanyu kubirutisha Yesu, kuko byatumy’ Adupfira, ngo tubane mw’Ijuru.

Couplet 7

Uzahabw’ibyiza byose Yadusezeranije, no kudapf’iteka ryose: Muze, mwe gucikanwa.

Couplet 8

Ni Satani waduhumye: Twabay’ ibiretwa bye. Noneho, turamucitse; Twitaby’ Umucunguzi.

Couplet 9

Yes’Umwami Yatubwiye. At’Abaremerewe n’abarushye, muz’aho Ndi, Mbaruhure byukuri!

Couplet 10

Mwami Yesu, sinz’ umunsi, Uzanjyana mw’Ijuru. Icyo nzi n’ukuba maso, ng’Unsange niteguye

Couplet 11

Ubwo tuzager’i Wawe, tuzanezerwa cyane, twicaranye nawe, Yesu, hamwe n’Abakijijwe.

Couplet 12

Mwami Yesu, singitinze; Ubu, dore, nditabye. Nnejejwe n’Ubwami bwawe; Tuzabane mw’Ijuru!