Indirimbo Zikundwa Open in the app

#347

Yesu nguriy’ ahw’Ahagaze

Gushimisha

Couplet 1

Yesu nguriy’ahw’ Ahagaze; Dor’ukw’ Aboshywe n’abanzi be, umva Pilat’ arabaz’ ati: Yesu mugirire nte?

Refrain

Uramugenza s’ute? Hitamo nonaha! Naw’utazibaz’ ubundi, Ut’Arangenz’ate?

Couplet 2

Ibyo na non’ubihitemo! Wabyemera, wamuhinyura, cyangwa wamwimika wishimye. Uramugirir’ute?

Refrain

Uramugenza s’ute? Hitamo nonaha! Naw’utazibaz’ ubundi, Ut’Arangenz’ate?

Couplet 3

Ubwo Pilato yashakaga kwirengagiza guhitamo, byaramunaniye: naw’ibyo ntibyagushobokera.

Refrain

Uramugenza s’ute? Hitamo nonaha! Naw’utazibaz’ ubundi, Ut’Arangenz’ate?

Couplet 4

Petero yaramwihakanye; Ni ko guhitamo nabi pe! Wowe s’ahubwo ntiwakunda gupfa bamuguhora?

Refrain

Uramugenza s’ute? Hitamo nonaha! Naw’utazibaz’ ubundi, Ut’Arangenz’ate?

Couplet 5

Yes’umusubize nez’uti: Nd’uwawe, Mwami, ndakwihaye; Umpe kujy’aho Wanyobora, nishimiy’iby’ Ukunda!

Refrain

Uramugenza s’ute? Hitamo nonaha! Naw’utazibaz’ ubundi, Ut’Arangenz’ate?