Indirimbo Zikundwa Open in the app

#344

Muze mwese muz’aho Ndi

Gushimisha

Couplet 1

Muze mwese, muz’aho Ndi, abananiwe! Yesu ni kw’Ahamagara . Abo mw’isi.

Couplet 2

Si wow’umushak’ ahubwo ni W’Ugushaka! Wi kwirirwa witunganya! Uz’uk’uri.

Couplet 3

Dor’Ahagaze ku rugi Arakomanga. Ahamaz’ iminsi myinshi: Mwinjiz’ubu!

Couplet 4

Ngwin’ureb’ iby’Umukiza Agukorera; Aribugukiz’ indwara z’umutima.

Couplet 5

Ntutsinzwe se n’Urubanza rw’ibyaha byawe? Rek’ Akubabarir’ibyo byaha byose!

Couplet 6

Yesu kw’ar’ Umunyebambe. Umwangiy’iki? Ko byatuma Yigirayo, Ababaye?

Couplet 7

Amaganya yawe yose n’imibabaro, none byos’ Abiguture, Uruhuke!