Indirimbo Zikundwa Open in the app

#342

Njye nsindagizwa n’Ukuboko kwawe

Gushimisha

Couplet 1

Njye nsindagizwa n’Ukuboko kwawe, jy’umwana waw’ufit’ intege nke. Ni Wowe, Mwami, nisunze Wenyine, ni mbana nawe, nta kizanyobya.

Couplet 2

Njye ntegekeshw’uko kuboko kwawe, nezerewe, ndi no mu makuba. Ngukundish’ umutima wanjye wose kugira ngo mb’uwawe. Mukiza.

Couplet 3

Njye nkomezwa n’uko Kuboko kwawe mu mutima wanjy’ ushidikanya: Reb’agahinda n’ishavu njya ngira Umpumurize, Mwami, ntunsige.