Indirimbo Zikundwa Open in the app

#334

Wa mutima wanjye we

Gushimisha

Couplet 1

Wa mutima wanjye we, shim’Uwiteka mwa bindimo byose mwe, mushime njye mpimbaz’ Izina rye, ne kwibagirwa iby’Imana Yankoreye byose. Imbabarir’ ibyaha nakoze byose. Ni Y’Inkiz’ indwara zamugaje. Inyambik’ imbabazi zayo nk’ikamba, Ikampaz’ ibyiza bidashira.

Couplet 2

Ijy’Ikor’ibyo gukiranuka gusa. N’abarenganyw’ Ikabarengera. Ic’Imanza ziboneye zitabera, kand’Igir’ Imbabazi n’ibambe. Imenyesh’ abayubah’ Inzira zayo Uwitek’ Atinda kurakara; Umujinya ntiyawuguman’ iteka. Akunda kugirira nez’abe.

Couplet 3

Uwiteka ntiyatwituy’ ibihwanye n’ibicumuro twamucumuye, kandi nkukw’Ijuru rye ryitaruy’isi. Ni kw’Imbabaz’ Agira zingana. Ibuvazuba n’iburengerazuba. Dor’uko hitaruye kure pe. Ni ko Yajyanye n’ibicumuro byacu kure yacu. Turamuhimbaza!

Couplet 4

Nkuko se w’aban’abagirir’ ibambe, ni kw’Imana yac’ Irigirira abantu bayubaha, kukw’izi neza ubukene bwacu n’intege nke. Iz’Ubugingo bwacu ko butarama; Buhwanye n’ubwatsi bushiraho. Ntibutinda; si nka za mbabazi zayo, zo ntizizashir’iteka ryose.

Couplet 5

Uwitonder’Isezerano ry’Imana, ni ryo ryakomejwe n’Amaraso. Ayo Yes’Umwana w’Intama Yavuye, kand’ akumvir’ibyo Yategetse, Ni w’ugirirwa neza n’Iman’iteka, non’akiri mw’isi no mw’Ijuru, Iman’ Izamwerek’ Imbabazi zayo n’Umurava no Gukiranuka.