Indirimbo Zikundwa Open in the app

#332

Turirimbe na none Ubuntu bw’Umwami

Gushimisha

Couplet 1

Turirimbe na none Ubuntu bw’Umwami; Umunezero mwinshi ube mu mitima. Agakiza kacu kavuye mw’Ijuru: Dufit’Umukiza. (x2)

Couplet 2

Imana ntirakara: N’amahirwe yacu. Ibabarir’ umubi wayisuzuguye. Umukiza wacu Yikorey’ ibyaha byatwicaga rwose. (x2)

Couplet 3

Ni dushakan’umwete Ijambo ry’Imana, tuzagirirwa neza n’Umukiza Yesu. Ni We Ntwari yacu: Araturwanira, Agahor’ Atsinda. (x2)

Couplet 4

Abacunguwe bose Aberek’ Inzira; Ashyir’ Umucyo mwiza mu mitima yabo. Umwuka We Wera Uhor’ Utwigisha iby’Ukuri byose. (x2)

Couplet 5

Kand’Azava mw’Ijuru, mu Bwiza bw’Imana; Azaba Yanesheje; Azaturokora. Abizeye bose bazishim’iteka, bamubony’ ukw’Ari. (x2)