#328
Yes’Ur’Umukiza wanjye
Gushimisha
Couplet 1
Yes’Ur’Umukiza wanjye: Kuv’ubu, jye mb’uwawe. Nuhagiwe n’Amaraso Yawe, Mwana w’Imama.
Refrain
Tugusingize, Mukiza, Yesu, Mwana w’Intama. Nuhagiwe n’Amaraso: Ngushime, Murokozi.
Couplet 2
Kera nararushye cyane ngo nihesh’amahoro. Nonubu, namaramaje kwirangiriza Yesu.
Refrain
Tugusingize, Mukiza, Yesu, Mwana w’Intama. Nuhagiwe n’Amaraso: Ngushime, Murokozi.
Couplet 3
Nzajya mbwir’abantu bose Agakiza ka Yesu, gashyitse, katar’igice n’Ubugingo bw’Ubuntu.
Refrain
Tugusingize, Mukiza, Yesu, Mwana w’Intama. Nuhagiwe n’Amaraso: Ngushime, Murokozi.
Couplet 4
Nzajya namamaza Yesu, nshiz’ amanga, nta soni: Uko Yambohoy’ ingoyi no kunkiz’Akankiza.
Refrain
Tugusingize, Mukiza, Yesu, Mwana w’Intama. Nuhagiwe n’Amaraso: Ngushime, Murokozi.
Couplet 5
Mpimbaz’Uwanshunguy’ atyo, Ankirish’ Imbabazi! Ajy’andind’ Amp’amahoro: Nukw’Asingizw’ Iteka!