Indirimbo Zikundwa Open in the app

#317

Mukiza Wadutoreye kuba nk’umubir’umwe

Gushimisha

Couplet 1

Mukiza, Wadutoreye kuba nk’umubir’ umwe; Urashaka yuko twera, twihanganira byose. Ntushaka n’ibitatanya abo waje guhira; Urukundo rwawe, Mwami, ruduhuz’ imitima.

Couplet 2

Yemw’abakundwa na Yesu, na none nimwongere. Muvuge mwes’ imbere ye ibyo mwasezeranye. Kandi ni mwongera kumva k’Urukundo rwatubye, mumwingingish’ imitima, Yemere kubuzuza.

Couplet 3

Bana b’Imana Rurema, ntimutinye kwitanga; Mu kubaho kwanyu kose, Mukundane. mwihwema! Umukiza wacu Yesu ni kw’ajy’ Atugirira, ngo haboneke muri twe Ubuntu bw’Uwiteka.

Couplet 4

Mwami Yesu, Wakomeje Isezerano ryacu; Kand’ Utwigishe kubana mu Rukundo nyakuri. Mwam’ujy’ Uruduh’iteka, rudacogora rwose; Ni bwo bose bazamenya yuko Watwitoreye.