Indirimbo Zikundwa Open in the app

#311

Yemwe nshuti twabanye

Gushimisha

Couplet 1

Yemwe, nshuti twabanye kandi twafatanije, tubasezeyeh’ubu, murabeho: Ku Mana.

Couplet 2

Tugiye gutangira Urugendo runini: Mujye mudusabira, Iman’Ibane natwe.

Couplet 3

Noneho, mwa nshuti mwe, turashaka kugenda. Ngo tujyane na Yesu, hamwe n’Uwiteka, Se.

Couplet 4

Ariko ntitwihebye kubw’ inzira ducamo: Tuzi ko twarushyize mu Maboko y’Imana.

Couplet 5

Murabeho, bagenzi, abo twafatanije. Mu byago no mu byiza. Yes’Agendane namwe.

Couplet 6

Har’Uburuhukiro bw’Abakijijwe bose ni dupfa, tuzabayo ku Witeka mw’Ijuru.

Couplet 7

Ahar’amaso n’aya yo kubonana mw’isi; Nyamar’ Abakijijwe tuzabana mw’Ijuru.

Couplet 8

Murabeho, bagenzi dusubiy’i wac’ubu. Nimugende mwizeye, tubaragij’Imana.