Indirimbo Zikundwa Open in the app

#289

Igitabo cy’Imana ndagikunda

Gushimisha

Couplet 1

Igitabo cy’Imana, ndagikunda, n’icyanjye: Ni cyo kimbwir’Ukuri, Yuko nd’umunyabyaha.

Couplet 2

Kinyigish’Urukundo rw’Umucunguzi wanjye: Iyo nyoby’Inzira ye, vuba kirantarura.

Couplet 3

Iyo ntewe n’ibyago, kimar’ umubabaro; Nigishwa na cyo yuko nd’umusuhuke mw’isi.

Couplet 4

Igitabo cy’Imana kimbwira yuk’umuntu azanesha n’urupfu, Yizey’Umucunguzi.

Couplet 5

Kimbwira k’utihana, agapfan’ ibyaha bye, azarimbuka koko, ntabane n’Uwiteka.

Couplet 6

Kandi nigishwa na cyo kw’abakunzi ba Yesu bazahabw’ Ibyishimo bitazashir’Iteka.

Couplet 7

Igitabo cy’Imana gihora kinyigisha Amagamb’ ahebuje: Ndagikundir’Ukuri.