Indirimbo Zikundwa Open in the app

#282

Abantu benshi cyane batay’Uwiteka

Gushimisha

Couplet 1

Abantu benshi cyane batay’ Uwiteka, bazimiye nk’intama zahabiye kure, zihagaze ku manga, zikicwa n’imbeho, impyisi zikazirya: Ni kw’abo bameze!

Refrain

Nimuze, tubashake twe tubatarure! Bizatunezeza cyane, tuzany’ intam’imwe.

Couplet 2

Hemeye nde kugenda gushak’ inzimizi, ntiyite ku makuba no kubiruhanya, ngw’agir’ umwete mwinshi nk’ushak’ itungo rye, agend’ ashak’intama Yesu Yapfiriye.

Refrain

Nimuze, tubashake twe tubatarure! Bizatunezeza cyane, tuzany’ intam’imwe.

Couplet 3

Nubw’uri mu mahoro, mbese, wumv’ ufite ishyaka rikujyana gushak’iza Yesu? Nahw’ar’ aboroheje cyangw’ abagayitse n’abantu b’igiciro Mu maso ya Yesu.

Refrain

Nimuze, tubashake twe tubatarure! Bizatunezeza cyane, tuzany’ intam’imwe.

Couplet 4

No kw’irembo ry’Urugo. Yes’Arahagaze, Ahamagar’intama, Azugururiye. Abuz’abazicyura: Ni wow’Abwir’ati: Ushak’ Intama zanjye, izo napfiriye.

Refrain

Nimuze, tubashake twe tubatarure! Bizatunezeza cyane, tuzany’ intam’imwe.

Couplet 5

Byab’ari byiza Yesu bwakwira tukaza, tukakubwira tuti: N’ukuri twiriwe dushak’ Intama zawe izi zazimiye. Ngizi, turazicyuye: Zishyire mu Rugo!

Refrain

Nimuze, tubashake twe tubatarure! Bizatunezeza cyane, tuzany’ intam’imwe.