#280
Imins’irahita vuba
Gushimisha
Couplet 1
Imins’irahita vuba, irahita yihuta. Ukw’ihita, benshi bapfa batameny’ Umukiza. Hari twakora: Tugikoran’ umwete: Dutabar’ubu vuba, imins’ itarashira.
Refrain
Irashira, irashira! Dor’iminsi irashira! Dutabar’ubu twese, twe gukererwa dutyo!
Couplet 2
None, bib’Imbuto nziza mu mitima y’abantu; hagura n’amarira y’abanyamibabaro. Renger’ abapfakazi, kand’ubyuts’ abaguye, uhumure n’impumyi, ibiseb’ubivure.
Refrain
Irashira, irashira! Dor’iminsi irashira! Dutabar’ubu twese, twe gukererwa dutyo!
Couplet 3
Iby’uzabishobor’ute? Ntibizakunanira, ib’ufit’ Umwuka Wera n’Urukundo rw’Imana: Ibiduh’ Itimanye, tubishatse byukuri. Tuyisengan’ umwete, dukor’ iby’imbabazi.
Refrain
Irashira, irashira! Dor’iminsi irashira! Dutabar’ubu twese, twe gukererwa dutyo!
Couplet 4
Icy’Umwami Yes’Ashaka n’ukugendana natwe, ngo Yikiriz’ abarushye bamutey’ umugongo. Kandi Yaravuz’ati: Uzanyizera wese azabwir’ imisozi ngo nitabwe mu nyanja.
Refrain
Irashira, irashira! Dor’iminsi irashira! Dutabar’ubu twese, twe gukererwa dutyo!
Couplet 5
We gutiny’ibir’imbere: Yes’Azagushoboza. Umuh’ umutima wawe, Awutegeke rwose! Isi yubahe Yesu! Yadutsindiy’ urupfu n’abadayimoni bose. Ubu ni We dufite.
Refrain
Irashira, irashira! Dor’iminsi irashira! Dutabar’ubu twese, twe gukererwa dutyo!
Couplet 6
Sigaho kwizera guke: Na wa wundi yakizwa! Wibuke ko Paulo na we yar’umwanzi w’ibyiza; Yamufash’ atunguwe, yemera gukizw’ubwo, ab’Intumwa ya Yesu, yamamaz’ Ubuntu bwe.
Refrain
Irashira, irashira! Dor’iminsi irashira! Dutabar’ubu twese, twe gukererwa dutyo!
Couplet 7
Tyo n’ubu, mugende mwese, muri kumwe na Yesu; Mubamwereke; Abakize, bos’abazabyemera. Kandi mwe gucogora cyangwa se kunanirwa, Mutarabasohoza ku Mukiz’Ubifuza.
Refrain
Irashira, irashira! Dor’iminsi irashira! Dutabar’ubu twese, twe gukererwa dutyo!