#277
Mwam’ubugingo bwacu ni nk’umunsi
Gushimisha
Couplet 1
Mwam’ubugingo bwacu ni nk’umunsi: Ni buke rwose ntiburama cyane; Kand’ ibyishimo byabwo birashira: Mwam’ Udahinduka, tugumane.
Couplet 2
Gumana nanjye, kuk’ umuns’ukuze, dore burije, Mwami, ndagushaka; Ni mbur’abandi bose bo kumfasha, tugumane, Mwami, tugumane.
Couplet 3
Iminsi yose mba ngushaka, Mwami, iyo Satan’ antey’ andwanya cyane, nta wundi mfit’ ubasha kuntabara; Tugumane, Mwami, tugumane.
Couplet 4
Singir’Umwanzi n’umwe turi kumwe, kand’amakuba ntambabaza cyane; Intorezo y’urupfu yaracitse; Byose ni byiza, ni tugumana.
Couplet 5
Amaso n’aremb’ uzambonekere, nzabon’ Ubwiza bwawe bwo mw’Ijuru, nzasiga vub’umwijirna wo mw’isi, no mw’ipfa ryanjye, tuzagumane!