Indirimbo Zikundwa Open in the app

#274

Mukiza tuguhaye uyu munsi

Gushimisha

Couplet 1

Mukiza, tuguhaye uyu munsi, n’uwawe: Ntituz’ ibiribube: Ni cyo kidushakisha yuko Waturengera muri byose, Krisito.

Couplet 2

Niba turibubone Amahoro yonyine, Utuber’ ibyishimo birut’ ibindi byose. Haz’ibyag’ uduheshe kukwizera muri byo.

Couplet 3

Icyo tugushakaho kirut’ ibindi byose n’uko Watuboneza, twirirwe dutunganye, twirind’iby’ Udashima, Yesu, tugushimishe.

Couplet 4

Tuz’intege nke zacu igice gusa, Mwami. Nyamara. Mucunguzi, Wowe ntutuyoberwa: Uz’akaga turimo, nuk’ujy’ Uturengera.

Couplet 5

Turashaka kwemera rwos’ Ibyanditwe byera no kujya twingingira, Ubuntu bwawe, Yesu, no kub’imbata zawe, tugukorera gusa.

Couplet 6

Mwam’utwumvir’ Uduhe Impano twingingira, Tugir’ umutim’umwe utishakir’ ikindi keretse gukor’ibyo Udushakaho, Yesu.