Indirimbo Zikundwa Open in the app

#268

Ubw’Umwami Yes’Azaza

Gushimisha

Couplet 1

Ubw’Umwami Yes’Azaza kwend’abo Yatoye, ab’Akunda b’abatoni, bamuyobotse.

Refrain

Bazaka nk’inyenyeri zitatse kw’Ikamba rye; Bazatangaza cyane, bakize rwose.

Couplet 2

Ubw’azaz’akorany’abo Yatoye ba hose, bera baboneye rwose, b’abatoni be.

Refrain

Bazaka nk’inyenyeri zitatse kw’Ikamba rye; Bazatangaza cyane, bakize rwose.

Couplet 3

Yemwe bantu, yemwe bantu, bakund’ Umukiza, ni mw’Akunda. ni mw’Akunda nk’abatoni be.

Refrain

Bazaka nk’inyenyeri zitatse kw’Ikamba rye; Bazatangaza cyane, bakize rwose.