#264
Mwuka Wer’udukunda
Gushimisha
Couplet 1
Mwuka Wer’udukunda ni Wow’ujy’ Utwigisha kwifuz’ impan’ imwe nsa irut’izindi.
Couplet 2
Iyo mpan’ ihebuje n’Urukundo rwa Yesu. Kand’umunt’ uyibuze, nta cy’ab’amaze.
Couplet 3
Urukundo ni rwiza; Rujya rugira neza; Nta n’ishyari rugira; Ntirwirarira.
Couplet 4
Rwanga n’iby’isoni nke; Ntirwishakir’ ibyarwo; Rwemera gufashanya; Ntirurakara.
Couplet 5
Kand’ibyaha by’abandi. Ntabwo rubyishimira, kuko runezererwa ibitunganye.
Couplet 6
Rwihanganira byose; Rwizigira n’abandi; Nta n’ikibi rukeka ku muntu wese.
Couplet 7
Kwizera, kwiringira, cyane cyan’Urukundo, ni zo mpano z’iteka, ukw’ar’eshatu.
Couplet 8
Ni zo mpano nifuza, Mwuka Wera w’Imana; Ariko kurutaho, Ump’Urukundo.