#254
Nimureb’igitangaza
Gushimisha
Couplet 1
Nimureb’igitangaza: wa munyamubabaro Yanesheje wa Mugome; tumukomer’ amashyi: Haleluya, Haleluya tumwimike, n’Umwami.
Couplet 2
Tumuh’ ikamba ry’Ubwiza, ngo tumushengerere. Tumuh’ Intebe y’Ubwami. Twese tuvuz’ Impundu: Haleluya, Haleluya ni We Nyir’Imbaraga.
Couplet 3
Mwambur’ ikamba ry’amahwa bamwambitse baseka. Mwambik’ Ikamba ry’Ubwami, mwemere kw’ar’Umwami. Haleluya, Haleluya Tegeka, Nyir’Ingabo.
Couplet 4
Vuz’Impundu, rangurura: Yanesheje Satani. Ari mu twicarabami, tumukurir’ ubwatsi. Haleluya, Haleluya ni We Mwami w’abami.