Indirimbo Zikundwa Open in the app

#248

Hafi y’Umusaraba

Gushimisha

Couplet 1

Hafi y’Umusaraba, aho ntura iteka, niho mperwa ku Buntu amazi y’Ubugingo.

Refrain

Nirat’Umusaraba kugez’ ubwo nzaba mbony’ Uburuhukiro hakurya y’Uruzi.

Couplet 2

Nahageze nshobewe, nsinzwe n’Urubanza, Yesu Arambabarira, Angotesha Urukundo.

Refrain

Nirat’Umusaraba kugez’ ubwo nzaba mbony’ Uburuhukiro hakurya y’Uruzi.

Couplet 3

Mwami Yesu Unyibutse uwo Musaraba. kugira ngo ngendere mu gicucu cyawo.

Refrain

Nirat’Umusaraba kugez’ ubwo nzaba mbony’ Uburuhukiro hakurya y’Uruzi.

Couplet 4

Ni w’utuma nemera kwang’iby’isi rwose, kukw ari w’unkundisha Yesu Wamfiriye.

Refrain

Nirat’Umusaraba kugez’ ubwo nzaba mbony’ Uburuhukiro hakurya y’Uruzi.

Couplet 5

Hafi y’Umusaraba, ni ho ntur’iteka, ntegerej’igihe cyo kwambuka rwa Ruzi.