#242
Mwana w’Imana mbega Wakoz’iki
Gushimisha
Couplet 1
Mwana w’Imana, mbega Wakoz’iki, cyatumy’ucirw’iteka ry’ababi? Impamvu y’iki Yaguteye gupfa? Uyitubwire, turakwinginze.
Couplet 2
Wapfuy’urupfu rw’abagome, Mwami Uhemurwa, Ushinyagurirwa. Ntangajwe n’uko. Wemeye kubambwa, Upfa nab’utyo ku Musaraba.
Couplet 3
Ayo makuba wayatewe n’iki? N’ibyaha byanjye bakujijije! Ni jye Wapfiriye, nd’umunyabyaha: Sinkwiriy’izo mbabazi zawe!
Couplet 4
Nta cyaha wigeze gukora, Yesu: Ubuntu bwawe burantangaza ibyaha byanjye bitagir’ingano Warabyikorey’ Urandokora.
Couplet 5
Reka ngushimir’ubwo Buntu bwinshi! Nariha nte kubabara kwawe? Akir’ubwenge bwanjye n’ubugingo. Sinkir’uwanjye: Waranshunguye.