#225
Mw’ivuka ryawe Yesu
Gushimisha
Couplet 1
Mw’Ivuka ryawe, Yesu, bakuryamishije mu kiraro kigawa, mu muvure w’inka. Wasasiwe, Mukiza, ahadakwiriye. Nubw’ur’ Uwaturemye, ni ko Wagiriwe!
Couplet 2
Nimuze, yemwe bana, tumuhimbarize ko yaryamishijw’ atyo, mu muvure w’inka dushim’ Umwami Yesu, tumukundir’ ibyo ko Yabay’ umukene kubw’ abanyabyaha.
Couplet 3
Umfashe, Mwami Yesu, kuguhora hafi. Ngo ngukunde, tuban’ iminsi yanjye yose, kandi n’abandi bana, na b’Ubiyereke bagukunde, dushiman’ Urukundo rwawe.