Indirimbo Zikundwa Open in the app

#219

Ubwo nzamar’ imirimo ngo nsezere kw’isi

Gushimisha

Couplet 1

Ubwo nzamar’ imirimo ngo nsezere kw’isi, Umugezi witw’urupfu nywambutse, ni ho nzagera mw’Ijuru, nsang’ Uwamfiriye: Azanyakiran’ Ubuntu n’ineza.

Refrain

Nzamumenya, nzamumenya nzaba mpagaz’ imbere Ye, nyuzwe, nzamumenya, nzamumenya; Mbony’ inkovu zo mu biganza bye.

Couplet 2

Nzanezerwa ni mbon’ Ubwiza bwo Mumaso he, kandi sinzasiba kumushimira Urukundo n’Imbabazi n’Ubuntu byatumye nanjy’ Amboner’ Ikibanza mw’Ijuru.

Refrain

Nzamumenya, nzamumenya nzaba mpagaz’ imbere Ye, nyuzwe, nzamumenya, nzamumenya; Mbony’ inkovu zo mu biganza bye.

Couplet 3

Abo nkunda bagezeyo mbafitiy’ ubwuzu: Wa Mugezi ni wo Wadutanije. Ariko sinavug’ ubwuzu bwinshi mfitiye Umukiza wanjye Wanyitangiye.

Refrain

Nzamumenya, nzamumenya nzaba mpagaz’ imbere Ye, nyuzwe, nzamumenya, nzamumenya; Mbony’ inkovu zo mu biganza bye.

Couplet 4

Azanshisha mw’Iremb’ Ansohoze mu Rugo i We. Azanyambikish’ umwenda wera de. Nzaririmb’iya Mose n’iy’Umwana w’Intama! Yewe, nzanyurwa nirebeye Yesu!

Refrain

Nzamumenya, nzamumenya nzaba mpagaz’ imbere Ye, nyuzwe, nzamumenya, nzamumenya; Mbony’ inkovu zo mu biganza bye.