#213
Harihw’indi S’irut’iyi cyane
Gushimisha
Couplet 1
Harihw’indi S’irut’iyi cyane: Ni nziza, ni nziza ntiyagerwaho, n’ikibi cyose: Ni nziza, ni nziza! Ni ho tuzajya kubw’ Umukiza! Baduherey’ inanga nziza nshya, ducurangane n’Abamarayika: Iyo si ni nziza.
Couplet 2
Kandi nta mwijim’ uriyo rwose: Iyo si ni nziza! Nta mubabaro, nta muborogo: Iyo si ni nziza! Banywa ku mugezi w’Ubugingo, kandi bareb’ Uwabapfiriye, bakishimir’ Ubwiza bwe bwinshi: Iyo si ni nziza!
Couplet 3
Nubw’ibyaha byacu bikabije kandi bigwiriye, Umukiza Yaradupfiriye ngo tubikurweho. Nukw’ Abizey’ Umukiza twese, tuzatunganywa n’urwo rupfu rwe, kandi nyuma tuzimana na We iyo si ni nziza!