#212a
Mw’Ijuru hariho Isi nziza
Gushimisha
Couplet 1
Mw ijuru, hariho—Isi nziza; Abera ba Yesu—Ni ho bari. Bishimira cyane kumuhimbaz’ iteka kandi basingiza—Izina rye.
Couplet 2
Mwa banyabyaha mwe,— mutebuke kuz’aho Yes’Ari ntimutinde! Ubwo tuzabana nawe, Yesu, mw’Ijuru tutanduye rwose, —Tuzishima.
Couplet 3
Hahirw’ Ababayo, kukw’ Imana Ijy’Ibanezeza—Bihebuje. Dutanguranirwe Ah’Ubwami bwa Yesu buri, n’Ubwiza bwe—Budashira.