Indirimbo Zikundwa Open in the app

#202

Tur’Abasirikare ba Kristo Yesu

Gushimisha

Couplet 1

Tur’Abasirikare ba Kristo Yesu; Ni W’ukiz’ abamwiringira. Kandi twasezeranye kurwana cyane na Satani n’isi n’umubiri.

Couplet 2

Turi bene Data umwe, bagenzi banjye, kandi dusangiye Kwizera; Iyo badututse, baduhora Yesu, twibuke yuko Yadupfiriye.

Couplet 3

Mwibatizwa twashyizwehwikimenyetso cy’Umusaraba Yabambweho, tujye turwana munsi y’iyo Bendera, twambay’ Intwaro duhabwa na We.

Couplet 4

Tube maso, twirinde, nta wakwikiza; twizigir’izo Ntwaro nziza Satani n’ashimagiza, ye kutwoshya; twe kumutinya n’az’arakaye.

Couplet 5

Twih’Umwuka Wera, kugira ngo yime mu mitima yac’adutware; Nukw’azatubatur’ ububata bubi bwo kwifuza kose k’umubiri.

Couplet 6

Bene Data, duhumurizanye, kuko tur’Ingabo z’Uwanesheje twe gutiny’ababisha, twe gucogora. tube maso, dusenge, turwane.

Couplet 7

Nubw’Intambar’ idasiba, twagabiwe Intwaro zituneshereza, mw’Ijuru tuzaruhukan’ ibyishimo, twambay’ Ikamba ritangirika.