#194
Mana nduburira amaso yanjye ku misozi
Gushimisha
Couplet 1
Mana nduburira amaso yanjye ku misozi. Mbe gutabarwa kwanjye kwava he? Mubimbwire k’Uwiteka niho guturuka ku Mana Yaremy’ijuru n’isi.
Couplet 2
Ntizemera k’ibirenge byawe biteguza; Ikurinda ntabw’ Ihunikira Ntisinzira Imana. Irind’Abisirayeri, Ihor’iri maso ntisinzira.
Couplet 3
Imana ni Yo Murinzi wawe wo Kwizerwa; Niyo gicucu cy’iburyo bwawe Gihoraho. ku manyw’izuba ntirizakwica n’ijoro ukwezi ntuzagutinya.
Couplet 4
Imana niyo ikurind’ibibi byose iteka; Imana niy’irind’ubugingo bwawe neza. Izakurind’ amajya n’amaza none no mu bihe bidashira.