Indirimbo Zikundwa Open in the app

#192

Mwam’ujy’imbere mu Nzira yacu

Gushimisha

Couplet 1

Mwam’ujy’imbere mu Nzira yacu. Tur’abana baw’Uduhe kugukurikir’iteka, Utuyobore, tujye kwa Data.

Couplet 2

Mu ngeso zacu no mu mirimo, iby’Ushaka ko dukora mu Rugendo rw’i Siyoni, Utubashishe kubisohoza.

Couplet 3

Ni haz’igiter’uturengere! Ni tubon’iminsi mibi, tube twihanganye cyane, mu Nzira yawe, ni ko bigenda.

Couplet 4

Ni tubabazwa n’ibidutera, Udukomeze, tubashe kubabarir’ abatwanga; Tukwiringiye, bizanesheka.

Couplet 5

Naho habaho ikintu cyose, kidukurahw’ amahoro, ngo duterwe n’ubukonje tuzacyihana, tuger’i Wawe.

Couplet 6

Duhishurire ibyo mw’Ijuru, Amasezerano yawe, ab’impamba y’ubugingo; Maze hanyuma, tuger’i Wawe.

Couplet 7

Uru Rugendo urutunganye! Kand’uduh’ Umwuka Wera, ngw’ab’impamba y’ubugingo, Utugezeyo, twishim’iteka.

Couplet 8

Udushorere hose tugenda; Ni tunanirwa mu Nzira, Uduhembure, Mukiza, ubwo tuzapfa, tuzajy’i Wawe.