#188
Ndashaka gusa nawe Yesu
Gushimisha
Couplet 1
Ndashaka gusa nawe, Yesu, Mucunguzi: Nta wigeze kukumva, Uvug’urakaye. Ndashaka gusa nawe: Wasengaga kenshi, Wihereranye na So kuri wa musozi.
Couplet 2
Ndashaka gusa nawe: Nubwo bakwangaga, Ntiwiturag’ inabi Wagiriwe yose. Ndashaka gusa nawe: Wafashag’ abantu; Ump’ Urukundo rwawe, ruzabankundisha.
Couplet 3
Ndashaka gusa nawe: Wahamagaraga abana bato bose, maz’Ukabigisha. Nyamara, sinsa nawe: Bose barabizi; Mukiza mwiz’Umfashe, nse nawe byukuri.