Indirimbo Zikundwa Open in the app

#182

Mur’iyo Nzir’iruhije

Gushimisha

Couplet 1

Mur’iyo Nzir’iruhije, mbese, muragana he? Turagana mu Gihugu Iman’ Itunganije. Mu bikombe n’imisozi. Ni ho duca tujy’i Bwami, ni ho duca tujy’i Bwami: Nshuti, muze, tujyane!

Couplet 2

Mur’icyo Gihugu gishya, ariko mwizey’iki? Izaduh’imyenda yera n’amakamb’ adashira na ya mazi y’ubugingo, tubane n’Iman’iteka, tubane n’Iman’iteka: Nshuti, muze, tujyane!

Couplet 3

Mugend’uko muri kose, nta n’ibyago mutinya? Uwitek’Azaturinda, Umwuk’ udukomeze. Uwitek’ Adutabare, Yesu, na W’atujy’ imbere, Yesu na W’atujy’ imbere: Nshuti, muze, tujyane!

Couplet 4

Natwe twaza, mwaturinda, Ngo tujyan’aho mujya? Nuko, tubikunze cyane, twishimye bihebuje. Nimuze, tutabasiga: Yes’Aradutegereza; Yes’Aradutegereza nshuti, muze, tujyane!