Indirimbo Zikundwa Open in the app

#169

Mana nk’uko Wafashaga ba Sogukuruza

Gushimisha

Couplet 1

Mana, nkuko Wafashaga ba Sogukuruza, niko Natw’ Uzadufasha mu myak’irimbere.

Couplet 2

Umuyaga w’ishuheri Urawuturinda. Uzatuber’ ubuturo budashir’iteka.

Couplet 3

Ker’abakwiringiraga bari mu Mahoro. Tugufite, ntitwifuza undi Murengezi.

Couplet 4

Imisoz’itararemwa, is’itarabumbwa, uhereye kera kose, Ur’uko Wahoze.

Couplet 5

Imyak’igihumbi Mana. Ni myinshi kuri twe. Kuri Wow’iguhwaniye n’umuns’ umwe gusa.

Couplet 6

Imyaka ijyan’iby’iyi si nk’amaz’ ahurura, bikibagirana vuba nk’inzozi z’umuntu.

Couplet 7

Mana, Wadutabaraga mu minsi yakera, na non’uzaturengera tugeze kugupfa.