#150
Nishimiye ko Data wa twese
Gushimisha
Couplet 1
Nishimiye ko Data wa twese Yandikishij’ iby’Urukundo rwe; Mu byiz’Imana Yavuze byose, nta kirut’iki, ko Yes’Ankunda.
Refrain
Nishimiye ko Yes’Ankunda: Arankunda, Arankunda. Nishimiye ko Yes’Ankunda, nubwo ntakwiriye.
Couplet 2
Kand’iyo nyobye, nkamushavuza, ntareka kunkunda ntakwiriye; Kand’ ikinsubiz’aho Yes’Ari cyane n’ukwibuk’ Urukundo rwe.
Refrain
Nishimiye ko Yes’Ankunda: Arankunda, Arankunda. Nishimiye ko Yes’Ankunda, nubwo ntakwiriye.
Couplet 3
Ni ndeb’Ubwiza bwe bwo mw’Ijuru, nzajya ndirimb’ ik’iteka ryose? Nzajya mubaza ndirimba ntya, nti Yesu, n’iki cyakunkundishije?
Refrain
Nishimiye ko Yes’Ankunda: Arankunda, Arankunda. Nishimiye ko Yes’Ankunda, nubwo ntakwiriye.
Couplet 4
Kand’Urukundo ni rwo rwazanye Yesu kunshunguz’ urupfu rubi. Kukw’ Arankunda, ndabizi neza: Nanjye ndamukunda, ndamushima.
Refrain
Nishimiye ko Yes’Ankunda: Arankunda, Arankunda. Nishimiye ko Yes’Ankunda, nubwo ntakwiriye.