#134
Nshaka Yesu nta wundi nifuza
Gushimisha
Couplet 1
Nshaka Yesu; nta wundi nifuza. Andengera mu byago by’iyi si. Nshaka Yesu; ni W’Umpumuriza. Nah’undi Yakwishoboza, jye nshaka Yesu!
Refrain
Nshaka Yesu, nshaka Yesu, nshaka Yesu, ntasiba: Mu mahoro, mu byago, ni We nshaka Wenyine; None n’iteka ryose, jye nshaka Yesu.
Couplet 2
Nshaka Yesu: n’Inshuti yanjy’ubu. N’Umujyanam’ uhor’Unyobora. Nshaka Yesu, ngw’Ansindir’ Umwanzi; Jyenyine nzi ko nta cyo maze; Nshaka Yesu.
Refrain
Nshaka Yesu, nshaka Yesu, nshaka Yesu, ntasiba: Mu mahoro, mu byago, ni We nshaka Wenyine; None n’iteka ryose, jye nshaka Yesu.
Couplet 3
Nshaka Yesu: ni We Murengezi. S’Inshuti yac’abanyabyaha se? Nshaka Yesu: Nafashwa n’undi se? Ntawund’ ukund’abantu nka We: Nshaka Yesu!
Refrain
Nshaka Yesu, nshaka Yesu, nshaka Yesu, ntasiba: Mu mahoro, mu byago, ni We nshaka Wenyine; None n’iteka ryose, jye nshaka Yesu.