#130
Nazimiriye kure yawe non’Untarure
Gushimisha
Couplet 1
Nazimiriye kure yawe non’Untarure! Nagundiriy’ ibyaha byanjye: Ndaje, noneho.
Refrain
Nditabye nditabye ntabwo nzongera. Nyemerer’Umbabarire. Mwami, nyakira!
Couplet 2
Napfapfany’iyo myaka yose: Non’Untarure nkwitwayeho, Mukiza wanjye ndaje, noneho.
Refrain
Nditabye nditabye ntabwo nzongera. Nyemerer’Umbabarire. Mwami, nyakira!
Couplet 3
Narembejwe n’ibyaha byanjye: Non’Untarure! Niringiy’ Urukundo rwawe: Ndaje, noneho.
Refrain
Nditabye nditabye ntabwo nzongera. Nyemerer’Umbabarire. Mwami, nyakira!
Couplet 4
Wamviriy’Amaraso yawe: Non’Untarure! Ubwaw’uraz’ Uranshungura ndaje, noneho.
Refrain
Nditabye nditabye ntabwo nzongera. Nyemerer’Umbabarire. Mwami, nyakira!
Couplet 5
Umv’uko ntats’Unkize, Yesu Non’Untarure! Mukiza, Nyeza nk’urubura: Ndaje noneho.