Indirimbo Zikundwa Open in the app

#108

Njye nd’Umukristo

Gushimisha

Couplet 1

Njye nd’Umukristo: nzahora ndiwe mubintu byose, ngeze kugupfa. Njye nd’Umukristo: Mpora mbihamya nahw’ igihugu cyose cyanseka. Njye nd’Umukrsto wo mumutima kuk’ubu nsigaye nkunda Kristo. Icyatumy’Apfa Yazize njyewe nabuzwa n’iki kujya mukunda.

Couplet 2

Njye nd’Umukristo umv’ ubwo Buntu narakijijwe nkurwa mubyaha. Njye nd’Umukristo naho naterwa n’ibyago nkaba no kurugamba. Njye nd’Umukristo nd’umutabazi muntambara ndasana n’ibyaha. Mfite Umugaba n’Umwami Yesu nituba hamwe nzahora nesha.

Couplet 3

Njye nd’Umukristo nd’umwimukira ndakomeje mu Rugendo rwanjye. Ibyino mw’isi ndabihinyuye nsigaye nifuz’ibyo mw’Ijuru. Njye nd’Umukristo gakondo yacu iri mw’Ijuru kumana yacu. Ntanzar’ibayo nta n’imiruho abaho bose baguwe neza.

Couplet 4

Njye nd’Umukristo icyo n’ikintu gihumuriz’ umutima wanjye. Kinyibagiza ibyago byose nkumva nduhuwe n’Umwami Yesu. Njye nd’Umukristo uko ndi kose. Maze nintumirwa ngiye gupfa nzagir’ ibyishimo bitavugwa nzabona ihirwe, ngeze mw’Ijuru.